Thursday, July 15, 2010
Sgt. Robert yamurikiye abakunzi be Kama Jeshi
Sgt Robert
By Twahirwa Maurice
Umuririmbyi Sgt. Robert yashyize ku mugaragaro alubumu ye nshya ya “Kama Jeshi” umunsi wahuriranye n’uwo kwizihiza ukwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 16, tariki ya 4 Nyakanya 2010. Icyo gitaramo cyashimishije abantu n’ubwo cyatangiye gitinze bitewe n’uko umupira wari uteganyijwe watinze.
Nyuma y’igihe cy’amasaha ane abantu bategereje nibwo abahanzi ba mbere basesekaye kuri sene batangira kuririmbira abantu bari bitabiriye igitaramo babanje gutegereza umwanya muremure batarinjira. Umuririmbyi Robert Kabera, uzwi cyane mu ndirimbo “Kama Jeshi” ari nayo yitiriwe alubumu ye, yaje nyuma y’abandi baririmbyi batandukanye nka Nicky & Alion, The One crew,The Truck, Jack B, The Real 4, Uncle Austin, Tom Close, Pacson, Dream Boys , Alpha Rwirangira, The brothers, Paccy, king James, Riderman, Eric Senderi na Babu.
Gusa uko abakunzi ba Sgt. Robert bashushubikanyijwe mbere yo kwinjira ninako byagenze ubwo igitaramo cyarangiraga kuko cyarangiye batabyifuza. Ndetse abaririmbyi bamwe bari bategerejwe bavuye hanze y’u Rwanda aribo Cindy na Rabadaba ntibabashije kwigaragariza abakunzi babo.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment