Thursday, July 15, 2010
THE LAUNCH! KAMA JESHI
Tuesday, 13th July 2010
Email Article E-mail article Print Article Print article
Sgt. Robert azakoresha miliyoni 8 mu gusohora alubumu “Kamajeshi”
Umuhanzi Sgt. Robert (Foto/Arishive)
Pascal Bakomere
Amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni umunani ni yo umuhanzi Kabera Robert bita Sgt. Robert azakoresha kugira ngo ashyire ahagaragara alubumu ye ya mbere yise “Kamajeshi” izajya ahagaragara mu gitaramo kizabera kuri Sitade Amahoro i Remera tariki ya 4 Nyakanga 2010 ari na bwo u Rwanda ruzizihiza isabukuru y’umunsi mukuru wo Kwibohora.
Nk’uko Sgt. Robert yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 29 Kamena 2010 ni uko mu gitaramo cyo kumurika alubumu “Kamajeshi” azashyigikirwa n’abahanzi bamaze kumenyekana barimo abo mu Rwanda n’abo mu bihugu by’abaturanyi. Mu Rwanda abazaza kwifatanya n’uyu muhanzi ni The Ben, Meddy, Eric Senderi, Makonikoshwa, Alpha Rwirangira, The Brothers, Tom Close, Aline Gahongayire, Passy na Riderman. Muri Uganda hazaza umuhanzi witwa Cindy.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabajije Sgt Robert impamvu umukobwa w’umuhanzi uzitabira igitaramo cye ari umwe gusa asubiza ko yatumiye, Uwineza Josiane bita Miss Jojo na Nirere Ruth bita Miss Shanel barabyanga. Miss Shanel yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko impamvu yahakaniye Sgt. Robert ko atazitabira igitaramo cye ari uko icyo gihe azaba adahahari, ati “icyo gihe namubwiye ko ntazaboneka kandi si ngombwa gutangaza izindi mpamvu”.
Zimwe mu ndirimbo za Sgt. Robert Kabera zamamaye ni Impanda, Weekend, Gihugu cyatubyaye, Kamajeshi n’izindi nyinshi zikundwa n’urubyiruko. Uyu muhanzi yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yiteguye gususurutsa abantu ku buryo igitaramo cye kizaba icya mbere muri uyu mwaka wa 2010.
Ends
© 2010 Izuba :: Disclaimer :: Privacy Policy
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment