Friday, July 30, 2010

Rwanda Stars article (SGT ROBERT ATI"IGIHE KIRAGEZE ABAFANA BANJYE NGO MBAHE IBYO BAHORA BANYISHYUZA NI TALIKI 04/07/2010")



Sgt Robert nyuma yogusoza urugamba rwo kubohoza igihugu ngo ubwo tuzaba twizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 16 tariki 04 Nyakanga 2010 azamurikira abanyarwanda Album y'indirimbo ze yise "KAMAJESHI", ngo we iyi tariki ya 04 Nyakanga iramushimisha cyane kandi ngo imwongeramo imbaraga zo kurushaho gukorera igihugu cye dore ko ngo we n'ubusanzwe morale ayihorana ngo ninayo mpamvu yafatanyije akazi kagisirikare n'ubuhanzi. Aha yagize ati "Burya kuririmba n'Igisirikare biruzuzanya cyane kandi nkunda imyuga yanjye uko ari ibiri (Igisirikare n'Ubuhanzi).

Twamubajije iyo Album y’indirimbo ze uko izaba imeze naho ageze imyiteguro,yadusubije ko Album ye izaba iriho indirimbo 12, mur’izo ngo harimo indirimbo 7 shyashya zimwe zikiri muri studio hamwe n’izindi 5 abanyarwanda bakunze cyane nka: “GIHUGU CYATUBYAYE, IMPANDA, KAMAJESHI,……” yaboneyeho no kudutangariza izina rya Album ye ko ititwa HUMURA nkuko byari byatangajwe mbere ahubwo album
ye izaba yitwa “KAMAJESHI”.

Akaba yarayitiriye indirimbo ye yakunzwe cyane, iyo ndirimbo ubu ngo akaba yarayisubiyemo(remix) ikaba ikiri muri studio na video yayo ariko ngo mu ngo mu minsi micye azayisohora. Kuri uwo munsi kandi album ya DVD izaba iriho indirimbo 10 za mashusho. Album ya Sgt Robert “KAMAJESHI” izaba iriho indirimbo zitandukanye zirimo iz’Urukundo, Iz’Ingabo, izirimo inyigisho z’ubaka umuryango nyarwanda hamwe n’imwe y’Imana(Gospal,Kubijyanye nindi myiteguro yadutangarije ko ibintu byose bias nkaho bimaze gutungana igitaramo ngo kizabera muri Parikingi ya stade Amahoro guhera saa 16:00.

Akaba yaratumiyemo abahanzi b’abanyarwanda nka RAFIKI, TOM CLOSE, ALPHA, KITOKO, DR.CLAUDE, THE BEN, MEDDY, MISS JOJO, RIDERMAN,ndetse n’ARMY JAZZY BAND. By’umwihariko rero kuri uwo munsi hatagize igihinduka hakazaba hari na CINDY ndetse na RABADABA kuva Kampala muri Uganda. Twababwira ko RABADABA na CINDY ubu aribo bahanzi bagezweho muri Uganda, hazaba hari kandi n’undi mu star umwe ukomeye cyane muri East Africa ariko akaba yaramugize ibanga ngo azamudutangariza muminsi iri mbere. Umwihariko w’ikigitaramo cya Sgt Robert nuko abazaririmba bose bazacuranga live!!! Tumubajije aho Launch ye izaba itandukaniye n’izabandi, yatubwiyeko nawe kugeza ubu bitewe naho ageze yitegura byongeyeho nuko tuzaba twizihiza umunsi wo kwibohora ngo arumva izaba iri muri Launch za mbere nziza muzabayeho.Yatubwiye kandi ko kuba Launch ye yiyumvisha ko izaba nziza cyane, ngo n’ukubera amasengesho menshi, komite irimo kumufasha ngo nayo arayizeye cyane kuko irimo abantu babimenyereye, ikindi ngo n’ingufu nyinshi arimo gukoresha byongeyeho ko yanatangiye kwitegura hakiri kare dore ko ngo yatangiyeb imyiteguro mukwezi kwa Mata. Sgt Robert tumwifurije amahirwe masa!!!
Posted by Josua

for more infor visit www.Rwandastars.com

No comments:

Post a Comment