Thursday, July 29, 2010

Igitaramo cyo kumurika Album 'Kama Geshi ' ya Sgt Robert cyabereye kuri Stade Amahoro


copied from Igihe.com for more infor go to: http://igihe.com/news-4-5-5801.html

posted on Jul , 05 2010 at 17H 18min 00 sec viewed 6236 times

Ku mugoroba w'itariki ya 04 Nyakanga 2010, ubwo hizihizwaga isabukuru ya 16 y'umunsi wo Kwibohoza ku, Umuhanzi Sgt Robert nibwo yashyize Album ye ahagaragara yise 'Kama Geshi' (Nk’Umusirikali).

Iki gitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa kumi n'ebyiri z’umugoroba ndetse abantu bagomba kuhagera saa kumi, ariko nk’uko bisa nk’ibyamenyerewe mu bitaramo bikunze kubera hano mu Rwanda, iki gitaramo nacyo nticyatangiriye kuri ayo masaha ahanini bitewe n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wahuzaga Rayon Sport ndetse na APR FC, umukino waje kurangira APR itahanye intsinzi y’igitego kimwe ku busa bwa Rayon.

Kw’isaha ya 21:12 nibwo ba MC Tino na Anita bagaragaye kuri stage, babanza kwisegura ku bantu bari bahageze kuva saa kumi n’ebyiri n’ubwo bitababujije nabo gutegereza ko umupira urangira kugirango binjire.

Mu bahanzi bakunze kwitwa Upcoming artists batangiye rero harimo za groupe nka Nicky & Alion, The One crew,The Truck ... haza kujyaho Umuhanzi Jack B we usa nk’umaze kumenyekana, akaba yarashatse kugaragaza ubuhanga bwe mu kubyina dore ko asanzwe anatoza ababyinnyi ba The Ben.

Nyuma ya Jack B haje The Real 4, iyi ikaba ari groupe nshya imaze gushingwa n’Umuhanzi Uncle Austin nk’uko we ubwe yabidutangarije ubwo bari bagiye kuririmba ndetse akaba yaranabafashije kuririmba indirimbo zabo 2 mu majwi yabo meza cyane.

Barangije nibwo Uncle Austin yakomeje aririmba 'Turi Umuyaga' hanyuma nawe aza kwakirwa na Tom Close wahise ahagurutsa imbaga yose yari kuri stade.

Tom Close yakurikiwe na Pacson nawe akurikirwa na Dream Boys, ihita iririmba indirimbo yabo ikunzwe cyane 'Magorwa', dore ko ari nayo abantu bari biteguye cyane, maze uwari uraho wese arayibyina karahava.

Dream Boys nayo yakiriwe na Alpha Rwirangira nawe ufite indirimbo zikunzwe nka 'Turi Umwe' , 'Songa mbele' n’izindi.


Ubwo hakuziye Groupe Rurangiranwa The Brothers nayo yemeza abantu ubwo yaheraga ku ndirimbo 'Agakino', 'Ni wowe wenyine' , n’izindi.

The Brothers yakurikiwe na Paccy twakwita ko ariwe wa mbere mu bakobwa bakora injyana ya Rap hano mu Rwanda, Paccy yakiriwe na King James mu ndirimbo 'Inzozi' iri mu njyana ya R&B nkuko ariyo amenyerewemo maze arangije hazamura Ryderman nawe wagaragaje ko afite abakunzi koko cyane cyane bivuye ku ndirimo yaciye ibintu yitwa 'Umwana w’i Muhanda' dore ko nta muntu utazi kuyiririmba mu rubyiruko rwo mu Rwanda.

Eric Senderi niwe wakurikiyeho mu ndirimbo ze zimenyerewe nka 'Twaribohoye', maze nyuma ye haza Umuhanzi bivugwa ko yaba ariwe muhanzi muto cyane mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ariwe Babu, dore ko afite imyaka 9 yose nk’uko Mc Tino yabitangaje. Iki gitaramo yagikuyemo abakunzi benshi bitewe n’aho yaririmbaga agira ati “Kuri nge Rap nta mupaka igira” dore ko rwose n’uburyo yinyonga iyo aririmba byerekana ko nta kabuza azagera kure mu gihe kitari kirekire.

Babu rero niwe wakurikiwe na Sgt Robert dore ko n’amasaha yari amaze gukura kuko hari saa tatu n'igice. Indirimbo ze nyinshi mumenyereye zirangajwe imbere na 'Kama Geshi' yitiriye Album ye nizo yabaririmbiye maze zirabyinwa agati karaturika akandi karamera!


Nyuma yo gufungwa kw'igitaramo Robert na Senderi bahise binjira mu modoka baragenda

Gusa ngo nta byera ngo de , mu ma saa 23:40 nibwo Polisi yaje itegeka kurangira igitaramo dore ko n’amasaha yari yabahaye yari yarenze.

Ubwo abantu bahise batangira gutera indirimbo zivuga ngo 2000 byacu , 2000 byacu! Ubwo bakaba babivugiraga kuba batabonye bamwe mu bahanzi bari baje biteguye kureba baturutse mu gihugu cya Uganda aribo Cindy na Rabadaba uyu akaba ari nawe wari wahuruje benshi basobanukiwe injyana yo muri East Africa.

Si ubwa mbere bibayeho kuba Polisi yahagarika igitaramo kitarangiye. Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yadutangarije ko byamuteye kwibaza impamvu bidatanga isomo mu baba bashinzwe gutegura ibitaramo kuko nko muri iki gitaramo na nyuma y’uko umupira urangira hashize nk’indi saha yose DJ ariwe wicurangira imiziki yo hanze kandi hari abahanzi bamwe bari bahageze kare.

Udushya 6 twagaragaye muri kiriya gitaramo:1.V.I.P ya 5000 n’ahasanzwe ha 2000 byari bitandukanyijwe n’uko bamwe bicara mu ntebe abandi bagahagarara ariko igitaramo kimaze gutangira byose byivanze ahubwo abishyuye 2000 bahagarara no ku ntebe bakingiriza aba V.I.P bikuye 5000!

2. Aho abafana bicara hari Protocole ariko abahanzi bagombaga kuririmba bo bazaga bagahagarara nta hantu habateganyirijwe ho kuba bicaye mu gihe bategereje kuririmba cyangwa barangije.

3. King james yari yambaye Lunettes zatumye abantu benshi bibaza niba koko ari iz’amaso cyangwa ari umurimbo, ndetse banavuga bati "niba ari izivura amaso koko ntago arizo umuhanzi nka King James yagombye kwambara".

4. Umukobwa yagerageje kurira agana aho abahanzi bari bari kandi bitemewe ariko igitangaje ni uko yabikoreraga imbere y’umupolisi nawe yamwihoreye kandi bishobora no guteza impanuka kuri uwo mukobwa.

5. Bene ngango nabo ntibaba boroshye muri bene ibi bitaramo,

Uyu ni uwo twafotoye akora mu mufuka w’umuntu wari wasinze.

6. N’ubwo ibi byo bitagaragaye mu gitaramo ariko iki ni igikombe cya APR cyari kikizenguruka Umujyi abafana bacyishimira(ubu hari 00:23).

Igikombe cya APR cyaraye kizenguruka umujyi wose.

Cyril NDEGEYA -igihe.com

ncyril10@gmail.com

No comments:

Post a Comment