
Sgt Robert ari kuririmba (Foto/S. Gatera)
Stanley Gatera
Umuhanzi Kabera Robert uzwi ku izina rya Sgt Robert ntiyashoboye guha abakunzi be ibyo yari yabasezeranyije kuko umuhanzi Cindy yari yavuze ko azagaragara mu gitaramo cyabaye tariki ya 4 Nyakanga 2010 ndetse bigatuma abantu baza ari benshi batashoboye kubona uyu muhanzi wo mu gihugu cya Uganda ugezweho muri iyi minsi.
Umwe mu bari bitabiriye icyo gitaramo watubwiye ko yitwa Murenzi yagize ati “ariko se buriya si uburyo bwo kutubeshya ngo yibonere amafaranga? Buriya Cindy koko yaba ahari bagafunga igitaramo atarabyina ? Bage bavugisha ukuri ntibakatubeshye”.
Murenzi yongeyeho ko hari n’undi muhanzi wigeze kubabeshya witwa Ruzindana Davis yababeshye ko azazana A.Y wo mu gihugu cya Tanzania akaba abona bigiye kuba ingeso mu bahanzi yo kubeshya ko bazanira abakunzi babo abahanzi bo mu mahanga nti babazane kandi atari byiza kuko ngo umuntu abafite icyamuzanye n’icyo yishyuriye amafaranga ye .
Murenzi yongeyeho ko hari abantu benshi baje kureba Cindy aricyo kibazanye gusa bishyura amafaranga yabo none bagiye batamubonye ati “ubwo se uragirango bishimye?”.
Muri icyo gitaramo nano abahanzi The Ben na Meddy nabo nti bari bahari nabyo bikaba byarakaje benshi kuko ngo abakunzi babo batashye batababonye kandi bari bababwiye ko bazaba bari muri icyo gitaramo.
Sgt Robert akaba yaratangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Cindy atabyinnye kubera ko umwanya muto bamuhaye kuko ngo bamuhaye kuririmba indirimbo imwe gusa kandi ngo we yashakaga kuririmba indirimbo nyinshi bityo arivumbura.
Nubwo abakunzi ba muzika batabonye Cindy kuri Sitade Amahoro, Sgt Robert yavuze ko atakora ikosa ryop kutanagza ko umuhanzi ari buze adahari, ahubwo we yahise ajya kuri hoteli bityo ntiyatinda ahberaga igitaramo.
Ends
No comments:
Post a Comment